Hashingiwe ku mibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera, Guverinoma yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.
Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose, uhereye ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021; ariko zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00 PM).
b. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi 3 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Abagenzi bose bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, bakongera gupimwa ku munsi wa 3 n’uwa 7, biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa COVID-19. RDB izatanga amabwiriza yihariye ajyanye n’ubukerarugendo.
c. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.
d. Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe.
e. Abakozi b’Inzego za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.
f. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye COVID-19.
g. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero hamwe no kwiyakira (receptions), ndetse n’andi makoraniro ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 75. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Abateguye ibyo birori bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba. Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.
Abategura ibyo bikorwa bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
h. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko inama iterana.
i. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije.
j. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COV1D-19.
k. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.
l. Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro mu Gihugu hose, ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.
m. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.
n. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.
o. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.
p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira siporo ikorewe muri izi nzu bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira.
q. Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya RDB.
r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 20 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24.
s. Ibikorwa by’imikino v’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku Mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Abanyarwanda n’abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi, kandi barakangurirwa gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube