Ubwongereza bugiye kohereza abimukira mu Rwanda ndetse bwanateganyije miliyari 132 Frw azafasha aba bimukira

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda azatuma rwohererezwa ibihumbi by’abimukira bafatwa binjira mu gihugu mu nzira zinyuranyije n’amategeko, u Rwanda rukaba rwanagenewe miliyoni 120 z’Amayero, asaga miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kunoza imibereho yabo.

Boris Johnson yagarutse kuri ako kayabo k’amafaranga azagenerwa abimukira mu cyiciro cya mbere mu ijambo yagejeje ku Bongereza ari i Kent. Yaboneyeho kwibutsa abaturage b’u Bwongereza ko ari umusaruro w’ibyifuzo bagaragaje byo kurinda imipaka ariko idafunzwe.

Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro byahuje inzego za Leta yu Rwanda n’iz’u Bwongereza.Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Bwongereza bwatoranyije u Rwanda n’Igihugu cy’intangarugero mu kwita ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi, rwamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga kubera amateka rufite mu kwakirana urugwiro abimukira no kubafasha kwisanga muri gahunda z’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Dufite icyizere gisesuye ko ubufatanye bushya tugiranye mu bijyanye no kwita ku bimukira bwubahiriza ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga, uretse ko tuniteguye guhangana n’uwazatujyana mu nkiko abirwanya.”

Biteganyijwe ko abimukira bazagera mu Rwanda bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yavuze ko ubufatanye n’u Rwanda buje ari igisubizo gikomeye ku Bwongereza ndetse no ku bihumbi by’abimukira baburiraga ubuzima mu mazi bagerageza kwambuka umupaka rwihishwa.

Yagize ati; “Ubuzima bw’abantu buburira i Channel no mu Nyanja ya Mediterranea mu maboko y’abantu babi bagerageza kubambutsa bagiye kubacuruza. Uyu munsi twatangiye gukorana n’ibihugu byiyemeje guhuriza hamwe mu bufatanye bwo gukemura ikibazo cy’abimukira no guharanira iterambere duhereye ku Rwanda.”

Yavuze ko abazoherezwa mu Rwanda nta kabuza bazatangira ubuzima bushya ndetse bakongera kwiyubaka kuko bazabona amahirwe menshi abageza ku nzozi zabo ziri no mu zagiye batuma bambuka berekeza ku mugabane w’i Burayi.

Aya masezerano asinywe mu gihe umubare w’abantu bambuka banyuze mu mazi y’ahitwa Channel bikubye inshuro eshatu mu mwaka wa 2021 ugereranyije n’abari bambutse mu 2020. Imibare yakusanyijwe na BBC igaragaza ko mu mwaka ushize abambutse bageraga ku 28,500 aho muri bo 27 bapfuye bagerageza kwambuka mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Biteganyijwe ko abazoherezwa mu Rwanda bazatangira kureba ku mpamvu z’ubuhunzi bwabo, u Bwongereza bukaba bwiteguye kuzishyura ikiguzi cy’ibizasabwa byose kugira ngo abashaka gutahuka mu bihugu byabo bya gakondo cyangwa babonye ibindi bihugu bibakira boroherezwe kugerayo amahoro.

src:Imvahonshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *