Leta ya Uganda yanzuye ko igomba kohereza abanyeshuri mu biruhuko bituguranye mbere y’uko igihembwe kirangira kubera icyorezo cya Ebola gikomeje kubotsa igitutu
Janet Museveni, Minisitiri w’uburezi, akaba ari nawe madamu Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma izafunga amashuri y’incuke, amato n’ayisumbuye ku itariki ya 25 y’uku kwezi.
Abayigamo bari mu gihembwe cya gatatu, ari nacyo cya nyuma cy’umwaka w’amashuri. Cyari kuzarangira kuwa gatanu, tariki ya 9 y’ukwezi gutaha.
Minisitiri yogeye mo ati: “kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n’abandi benshi, abarimu n’abandi bakozi.”
Nk’uko bitangazwa na Reuters, Janet Museveni yakomeje asobanura ko abanyeshuri 23 banduye Ebola kugeza ubu. Kugeza ubu gamaje gupfa abanyeshuri bagera ku munani (8).
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko muri rusange abaturage bose hamwe mu gihugu bari bamaze kwandura Ebola kugeza kuwa Mbere bari 135, barimo 53 yishe.