Ikipe y’igihugu ya Uganda yageze mu Rwanda aho ifitanye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.
U Rwanda rugiye gukina na Uganda ku nshuro ya mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu mikino U Rwanda rumaze gukina na Ugandaa 34, kuva mu 1986, Uganda yatsinze 15, u Rwanda rutsinda 10.
U Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa mu gihe Uganda ifite amanota abiri inganya na Kenya, inyuma ya Mali ifite ane ku mwanya wa mbere.
U Rwanda ruzakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E uzabera i Nyamirambo ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube