Uganda: kugeza ubu Ebola imaze guhitana abantu 23

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko muri Uganda abantu 36 bamaze gusanganwa ubwandu bwa Ebola ndetse abagera kuri 23 bakaba bamaze kwicwa n’iyi ndwara.

OMS yavuze ko aba bantu bapfuye ari abo mu turere dutatu turimo na Mubende yagaragayemo umurwayi wa mbere wa Ebola mu cyumweru gishize.

Kugeza ubu Uganda ihanganye n’ikibazo cy’uko hari abaganga bo muri Mubende Hospital batangiye kwanga gusubira ku kuzi ngo kuko leta itaba ibikoresho bw’ubwirinzi.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyamaze gukwirakwira mu tundi duce tw’igihugu, nyuma y’iminsi abandura bari mu karere ka Mubende kari rwagati muri Uganda.

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko nta muntu urakekwaho Ebola mu murwa mukuru Kampala.

Ebola yaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2012.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *