Ku cyumweru gishize mu gihugu cya Uganda umugabo w’imyaka 39 yakubitiye urushyi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imirimo n’ubwikorezi, Musa Ecweru muri Kiliziya ya St. Michel,mu Karere ka Amuria muri Uganda.
Uyu mugabo wakubise urushyi minisitiri ufunzwe azira iki cyaha.
Amakuru ahari nuko uyu munyamabanga wa leta usanzwe ari n’umudepite uhagarariye Amuria mu nteko, yari yitabiriye misa muri iyi kiliziya ubwo Micheal Okurut, utuye mu gace ka Wera, yamugabagaho igitero.
Musa Ecweru yari yagiye gutanga imfashanyo y’imashini ihinga ayiha Paruwasi Gaturika ya Wera, yari yatanzwe na minisiteri y’ubuhunzi.
Saa tanu n’igice z’amanywa, nibwo ibi byabaye ubwo Okurut yinjiraga bucece mu kiliziya akerekeza kuri altar, aho yageze agakora ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo kwegera minisitiri utari umwitayeho ari kugeza ijambo ku bakirisitu akamukubita urushyi rwo mu gutwi abakirisitu bose bakagwa mu kantu.
Daily Monitor uvuga ko umwe mubabonye iyi nkuru , yagize ati “ Yagerageje gukubita urushyi minisitiri bwa kabiri ariko akinga ukuboko kwe mbere y’uko abarinzi be bari bamutegereje hanze binjira mu kiliziya biruka bakamufata (Okurut).”
Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo muri Kyoga y’Iburasirazuba, yavuze ko Okurut yatawe muri yombi akajyanwa kuri sation ya polisi ya Wera ngo abazwe icyamuteye kubahuka minisitiri.
Ati “ ikirego cyo gukubita cyafunguwe kuri station ya polisi ya Wera aho inyandikomvugo zafashwe kandi ukekwa arafunzwe mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje,” Ubwo minisitiri yabazwaga icyo atekereza, yasobanuye ukekwa nk’umurwayi wo mu mutwe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu