Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo ibilo 279 by’inyama zitazwi inkomoko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe ibilo 279 by’inyama zacuruzwaga mu buryo butemewe, kuko abazifatanywe batabasha kugaragaza inkomoko yazo.

Izi nyama zafashwe mu byiciro bibiri, kuko habanje gufatwa ibilo 99, byafatanywe abantu batatu mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yagize ati “Nyuma y’amakuru twahawe n’umuturage ko hari inyama zizanywe aho bariya bagabo uko ari batatu bacururizaga, zitwawe kuri moto mu buryo butujuje ubuziranenge, abapolisi berekeje aho bacururiza, babasangana ibilo 99 by’inyama zidafitiwe ibyangombwa, hatagaragazwa n’inkomoko yazo, niko guhita bafatwa.”

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, baje gukurikirwa n’abandi babiri bafatiwe mu Kagari ka Sheli mu Murenge wa Rugarika, bo bafashwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi.

Aba babiri bo bafatanywe ibilo 180 babitwaye mu modoka bari mu muhanda uva mu Karere ka Muhanga werecyeza mu Mujyi wa Kigali.

SP Emmanuel Habiyaremye yakomeje avuga kandi ko ahagana saa cyenda z’umugoroba “ubwo abapolisi bari mu kazi mu muhanda uva i Muhanga werekeza mu Mujyi wa Kigali, mu Mudugudu wa Ntebe, haje gufatirwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari irimo abantu babiri, bayisatse basangamo Kgs 180 batari bafitiye ibyangombwa.”

Polisi ivuga ko aba bafatiwe mu modoka, bisobanuye bavuga ko bari bavanye izo nyama mu Karere ka Muhanga bazishyiriye abakiliya mu Mujyi wa Kigali, ariko ntibabasha kuvuga imyirondoro y’abo bari bazishyiriye ndetse ntibanasobanure uburyo babonagamo izo nyama.

ICYO AMATEGEKO N’AMABWIRIZA BIVUGA

Amabwiriza N˚ DGO/REG/003 yo kuwa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda mu ngingo yayo ya 5, avuga ko; umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.

Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama mu ngingo ya 2 havuga ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriyeneza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugun’amasazi

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko Itwarwa mu binyabiziga ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

RADIOTV10

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *