Dore uko wakwivura Diyabete , Hypertension n’umubyibuho ukabije ukoresheje amababi y’imyembe

Amababi y’imyembe ashobora gukoreshwa mu kwivura indwara zitandukanye zirimo nka Diyabete , indwara z’umutima , kugabanya umubyibuho ukabije , indwara za infegisiyo zo ku ruhu ndetse nizindi nyinshi , muri iyi nkuru turakubwira uko wakoresha aya mababi mu kwivura n’indwara wakwivura .

Kuva kera amababi y’imyembe yakoreshejwe kuva kera mu buvuzi gakondo , aho akungahaye ku binyabutabire bya Anthocyanidins , cyane cyane icyitwa tannins kikaba gifite ubushobozi bwo kuvura Diyabete .

Urubuto rw’umwembe . urwabwo narwo rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye z’ingenzi ku buzima bwa muntu .

Amababi y’umwembe ashobora gukamurwamo umutobe . uwo mutobe wayo ukavangwamo ibindi nka ubuki , tangawizi cyangwa tungurusumu bityo bigafasha mu gutuma agira ubushobozi buhambaye bwo kuvura .

Dore uko amababi y’umwembe akoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye
1.Kuvura indwara ya Diyabete
Burya mu mababi y’umwembe dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Antioxidant harimo ibizwi nka Tannins nicyitwa Anthocyanins  ibi byombi bikaba byagufasha kwivura Diyabete itarakurenga .
Icyayi cy’amababi y’imyembe gifite ubushobozi bwo kuvura uburwayi bukomoka kuri Diyabete harimo ubuzwi nka Diabetic Retinopathy (bushobora gutera ubuhumyi ) n’ubwitwa Diabetic Angiopathy .
Nanone amababi y’umwembe ashobora kugabanya isukari y’umurengera mu maraso (hyperglycemia)  ubu bushobozi bukaba bukomoka ku kinyabutabire cyitwa Taraxerol -3 beta  ndetse nicyitwa Ethyl acetate , ibi byombi bikaba bituma umusemburo wa insuline ukora neza .
Ni gute wakoresha amababi y’umwembe mu kwivura Diyabete
Mu kwivura diyabete
  • Fata amababi 3 cg 4 y’umwembe
  • yasukure neza , nurangiza uyashyire mu gakombe k’amazi uyacanire
  • namara gushya neza , yakureho , hanyuma ubitereke ahantu heza nko mu kabati
  • tegereza bigere ku munsi ukurikiyeho ,hanyuma , unywe iyo mvange nta kindi kintu washize mu nda
  • Ushobora kuvangamo , ubuki , indimu nibindi wifuza
Nanone ushobora kumisha ayo mababi . warangiza ukayasya , nyuma yo kuyasya , jya ushyushya amazi hanyuma uvange utuyiko tubire twayo mu mazi ashyushye , bivange utegereze nk’iminota 5 ubone kunywa iyo mvange .
2.Kongera uburumbuke (Improve fertility)
    Ushobora kwivura ibibazo byo kutabyara ukoresheje amababi y’imyembe aho uyasya cyangwa ukayasekura , ushobora no kuyavanga n’igitunguru ,
Icyo kimeze nk’umutsima cyangwa isombe yayo mababi , ukabivanga mu mazi y’akazuyazi nk’ikirahuri cyuzuye , ukazajya ubinywa kenshi , ibyo bikazajya bigufasha kongera uburumbuke , bikaba byanakuvura ibibazo byo kutabyara .
Ariko ushobora no kumisha aya mababi , hanyuma ukazajya unywa agafu kayo ariko wakavanze mu mazi ashyushye nabyo bikaba byakuvura iki kibazo .
3.Kugabanya ibiro by’umurengera (Umubyibuho ukabije)
Iyo ukoresha amababi y’umwembe  bituma umusemburo wa Leptin wiyongera kandi uyu musemburo ufasha mu kugabanya ibinure mu mubiri .
Vitamini zo mu bwoko bwa B dusanga mu mababi y’umwembe  , zituma umwijima ukora neza , ukabasha gutwika amasukari nizindi ntungamubiri zishobora kubyara ibinure , muri make aya mababi afasha umubiri mu kugabanya ibinure muriwo .

Uko wayakoresha

  • Ufata amababi y’umwembe
  • Ukayashyira mu mazi hanyuma ukayateka
  • Iyo amazi gushya neza , uyakura ku ziko
  • Cya kintu wayatetsemo ukagipfundikira
  • Hanyuma bireke kugera mu gitondo
  • Kamura ayo mababi y’umwembe  . hanyuma y’amazi wayatetsemo uyanywe
  • ariko ni byiza ko wayanywa mu gitondo nta kindi kintu wari warya .
4.Kugabanya ibyago byo kurwara  uburwayi bw’Umuvuduko w’amaraso (Hypertension)
Burya ushobora gukoresha amababi yumwembe mu kwirinda hypertension ndetse no mu kuyivura ku muntu uyirwaye .
Icyayi cy’amababi y’umwembe gituma imitsi itwara amaraso irambuka , kikarinda ko ibinure bibi bigenda bikuzurana mu mitsi itwara amaraso bityo bigatuma amaraso adatambuka neza .
Kunywa iki cyayi cy’amababi y’umwembe muri rusange bivura hypertension , bikaba ari byiza ko wabikoresha buri munsi , iki cyayi ushobora kukivangamo ubuki cyangwa indimu kugira ngo kiryohe
5.kuvura indwara zo mu kanwa n’indwara z’ishinya
Ushobora kwivura indwara zo mu kanwa ukoresheje amababi y’umwembe ; aho uafata amababi y’umwembe , ukayasukura neza , hanyuma ukayateka mu mazi , iyo amaze wayatetsemo yamaze guhinduka umuhondo uyakuraho .
Uhoza ayo mazi , warangiza ukayavangamo umunyu , hanyuma ukabivanga neza , urwo ruvnage rw’umunyu n’amazi yakomotse ku mababi y’umwembe.
Nibyo ukoresha , urayasoma , ukayarekera mu kanwa nk’amasegonda 40 , hanyuma ugacira , ukabikoresha inshuro nyinshi , ibi bikaba bivura indwara z’amenyo , izo mu kanwa n’impumuro mbi yo mu kanwa .
6.Kwivura indwara ya Gout
Burya amababi y’umwembe ashobora no kuvura indwara ya Gout , aho uyateka neza mu mazi , ya mazi yahinduka umuhondo ukabiteruraho , ukareka bigahora .
Uyungurura y’amazi neza , hanyuma ayo mazi ukazajya uyanywa , ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa ayo mazi bigabanya ikigero cy’ikinyabutabire cya Uric acid mu mubiri , ibi bikaba byanakuvura indwara ya Gout.
Ushobora no kuvangamo ubuki kugira ngo wongere uburyohe , ukabinywa mu gitondo no ku mugoroba .
7.kuvura indwara zo mu buhumekero
ushobora kwivura izi ndwara zifata mu buhumekero ukoresheje amababi y’umwembe , aho uyanika akuma neza , hanyuma ukayakoramo agafu .
Ufata ako gafu , nk’utuyiko tubiri , ukatuvanga na 1/2 cy’ikirahuri cy’amazi ashyushye , hanyuma ukavangamo ubuki , iyo mvange ukazajya uyinywa .
ibi bishobora ku kuvura indwara zitandukanye zirimo inkorora , asthma , ibicurane nibindi …..
Amababi y’umwembe ashobora kuvura izindi ndwara zirimo ubushye , diarrhea , indwara z’amatwi , utubuye dufata mu mpyiko nizindi nyinshi cyane .

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *