Ibihumbi by’abantu muri Ukraine bari kugerageza gukiza amagara yabo bahunga igihugu nyuma y’aho u Burusiya bukigabiyeho ibitero mu cyumweru gishize.
Abanyeshuri b’abanyafurika bo baravuga ko nta bufasha bari guhabwa iyo bageze ku mupaka uhuza Ukraine na Pologne kuko ngo bari gukorerwa ivangura.
Aba banyeshuri b’abirabura bavuga ko bagenda bahura n’ibibazo uhereye mu modoka rusange zitwara abantu, abandi bakavuga ko n’iyo babashije kugera ku mupaka batemererwa kwambuka ngo bajye mu kindi gihugu nkuko ikinyamakuru Insider cyabitangaje.
Korrine Sky, umunyeshuri ufite imyaka 26 wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Ukraine, yavuze ko abaturage b’iki gihugu ari bo bari gushyirwa imbere mu gufashwa guhunga.
Yagize ati “Mu modoka rusange abirabura ntabwo bari kwemererwa kwinjiramo, barabwirwa ko hari gushyirwa imbere abanya-Ukraine.”
Yakomeje avuga ko bafite ubwoba kuko hari bamwe batari gufashwa n’ibihugu byabo ahubwo bakabwirwa kwirwanaho bakava muri Ukraine.
Ukraine ni igihugu cyigwamo n’ibihumbi by’abanyeshuri bakomoka muri Afurika bitewe n’uko kiborohereza mu masomo ajyanye n’ubuvuzi, ay’ubwubatsi ndetse n’andi ajyanye n’ubumenyingiro.
Aba banyeshuri bavuga ko bari gukumirwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi ba Ukraine bababuza kuba bakwambuka bajya muri Pologne . Hari umunyeshuri wagaragaje amashusho bari gutungwa imbunda n’umwe mu bakora ku mupaka abasaba gusubira inyuma.
Umunyeshuri ukomoka muri Afurika y’Epfo, Vukile Dlamini yavuze ko nk’abanyamahanga bifuzaga gusubira iwabo ariko avuga ko bigoye cyane kuko ibibuga by’indege bifunze ndetse ngo ubu bari kugerageza kuva mu mujyi bajya mu wundi n’amaguru cyangwa rimwe na rimwe n’imodoka.