Ukraine: Bikomeje kuba bibi Imirwano mu mihanda ya Kyiv iri gukaza umurego, abaturage basabwe kwihisha (AMAFOTO)

Nyuma y’iminsi itatu y’intambara karundura hagati y’Ingabo za Ukraine ziri guhangana n’ibitero by’Ingabo z’u Burusiya, ibintu bikomeje gufata indi ntera bigana habi, kuko ubu intambara yageze mu mihanda ya Kyiv, Umurwa Mukuru wa Ukraine.

 

Mu minsi ibiri ishize, u Burusiya bwarashe ibisasu na misile byinshi i Kyiv, aho bufite umugambi wo kuwigarurira mu gihe gito. Ibi bisasu byashwanyaguje ibirindiro byinshi by’Ingabo za Ukraine, ari na ko bigira uruhare mu gusenya ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, inyubako z’abaturage n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo guca intege Ingabo za Ukraine, kuri ubu Ingabo z’u Burusiya ziri kwinjira i Kyiv zinyuze ku butaka, amakuru akavuga ko hari kwinjira gusa imitwe y’Ingabo zidasanzwe z’u Burusiya, aho ziri gutegura inzira y’izindi ngabo zigomba kwinjira mu Murwa Mukuru zikawigarurira.

Kuri ubu igisirikare cya Ukraine cyamaze gutangira ibikorwa byo gutanga intwaro ku basivile babyifuza, mu gihe abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 babujijwe guhunga.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko akiri mu gihugu, nyuma y’uko amakuru yari yatangiwe gukwirakwira avuga ko yamaze guhunga, dore ko yari yabisabwe na Amerika. Uyu mugabo ni we ntumbero ya mbere y’Ingabo z’u Burusiya, nk’uko aherutse kubitangaza.

Hagati aho, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kyiv bwasabye abaturage kwihisha no kwirinda kwegera amadirishya, bunabashishikariza kugira amakenga y’ibintu byose bigendera mu kirere.

Ingabo za Ukraine zavuze ko zasubijeyo bimwe mu bitero by’Ingabo z’u Burusiya, ndetse ko zarashe ibisasu byinshi ku ndege z’intambara z’u Burusiya, gusa ibi ntabwo biremezwa n’uruhande rwa Moscow.

Ingabo za Ukraine zikomeje kwisuganya ngo zihangane n’iz’u Burusiya zo ziri gusenya ibirindiro bya gisirikare biri hirya no hino mu gihugu. Abaturage bo bari kurira ayo kwarika, ntibazi aho berekeza mu gihe n’impfu ziri kwiyongera umusubizo.

 

Imibare imaze gutangazwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu ni uko Abanya-Ukraine 198 barimo abana batatu bamaze kugwa mu bitero by’u Burusiya.

Ni mu gihe abantu 1.115 bo ari bo bimaze gutangazwa ko bakomerekeye muri ibi bitero barimo abana 33.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *