Ukraine: Perezida Zelensky yashinje u Burusiya gukora Jenoside

Yavuze ko muri Ukraine hari abaturage bakomoka mu bihugu birenga 100, agasanga intambara y’u Burusiya ku gihugu cye igamije kubarimbura. Ibi Zelensky yabitangaje nyuma y’uko abanyamakuru babonye imibiri 20 yaboreye mu muhanda mu mujyi wa Bucha hafi y’Umurwa Mukuru Kyiv.

Ukraine ishinja u Burusiya gukora ubwicanyi bweruye muri Bucha, gusa u Burusiya nabwo buvuga ko iri ari icengezamatwara rya Zelensky,

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku bwicanyi bwakorewe i Bucha ubwo ingabo z’u Burusiya zavaga muri uwo mujyi, ahasanzwe imirambo yajugunywe mu muhanda.

António   Guterres yanditse kuri Twitter ati “Mbabajwe bikomeye n’amashusho y’abasivile biciwe muri Bucha, muri Ukraine. Ni ingenzi cyane ko iperereza ryigenga rituma habaho kubiryozwa bya nyabyo”.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *