Ukraine: U Burusiya bwangije indege nini kurusha izindi ku isi

Indege nini kurusha izindi ku isi, Antonov AN-225, yasenywe n’u Burusiya mu ntambara burimo kurwana muri Ukraine nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

 

Iyi ndege karundura yari yarahawe akabyiniriro ‘k’inzozi’ muri Ukraine, yari ipariktse ku kibuga cy’indege giherereye hafi y’Umujyi wa Kyiv ubwo yaraswagaho n’Abarusiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yanditse kuri Twitter avuga ko nubwo u Burusiya bwasenye indege yabo butazigera busenya inzozi za Ukraine zo kuba igihugu gikomeye, cyigenga kandi cyubakiye kuri demokarasi mu Burayi.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko sosiyete ya Antonov itarabasha kugenzura imiterere y’iyo ndege kugeza ubwo inzobere zizabasha kuyisuzuma.

Sosiyete ya leta ikora ibikoresho birimo n’intwaro muri Ukraine, Ukroboronprom, icunga Antonov kuri iki Cyumweru yatangaje ko iyo ndege yangijwe ariko ko igomba kongera gukorwa ku kiguzi cya Ukraine kigera kuri miliyari eshatu z’amadolari. Gusana iyo ndege bishobora kuzatwara imyaka itanu.

Amakuru avuga ko yari ifite ibibazo bya tekiniki aho moteri imwe yari yakuwemo kugira ngo isanwe ku buryo itashoboraga kuguruka uwo munsi.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyafashe ikibuga cy’indege cya Hostomel aho AN-225 yari iherereye ku wa Gatanu.

Amashusho yafashwe n’ibyogajuru yagaragaje ko aho iyo ndege yari iparitse hatwitswe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *