Oksana Markarova, Ambasaderi wa Ukraine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye itangazamakuru ko mu ntambara u Burusiya bwatangije ku gihugu cye, buri gukoreshamo intwaro z’ubumara zizwi nka ‘vaccum bomb’ zizwiho kugira ingaruka z’igihe kirekire aho zakoreshejwe.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’indi miryango mpuzamahanga, ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangaje ko igihugu cy’u Burusiya cyakoresheje intwaro z’ubumara mu rugamba iki gihugu cyatangije kuri Ukraine mu cyumweru gishize.
Ubwo Ambasaderi Oksana Markarova yari amaze guhura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “barimo gukoresha intwaro z’ubumara, bari kugerageza guteza ibyago bikomeye igihugu cya Ukraine.”
Vacumm bomb zikogota umwuka mwiza wo guhumeka mu kirere zoherejwemo bigatuma abahaherereye bagira ibibazo byo kubona umwuka mwiza wo guhumeka.
Izi ntwaro kandi zigira ingaruka z’igihe kirekire ku bantu ugereranyije n’ibisasu bisanzwe. Ibi bisasu u Burusiya bivugwa ko bwakoresheje bigenda binarushaho kwangiza umubiri w’umuntu gahoro gahoro by’umwihariko mu buryo umubiri uhumekamo.
Amakuru y’uko izi ntwaro ziri gukoreshwa ntaremezwa neza, icyakora CNN itangaza ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu masaha ya nyuma ya saa sita, abakozi bayo babonye u Burusiya bufite umubare munini w’ibyo bisasu ku mupaka wayo na Ukraine.
Ushinze itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Jen Psaki yavuze ko yabonye ayo makuru ariko nta cyo arabona cyemeza neza niba koko u Burusiya bwakoresheje ibyo bisasu.
Yavuze ko bibaye ari ukuri “u Burusiya bwaba bwakoze icyaha cy’intambara.”
Ibintu bikomeje gufata intera muri Ukraine nyuma y’iminsi itandatu u Burusiya butangije intambara. Abasaga 350 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 500 bavuye mu byabo.