Ukraine yanze kuva kwizima ngo irekure Umujyi wa Mariupol

Ukraine yanze amahirwe yahawe n’u Burusiya yo gushyira intwaro hasi mu Mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage batuye uyu  mujyi babashe guhabwa inzira yo guhunga.

U Burusiya bwari bwahaye Ukraine amahirwe y’uko abasivili bemererwa guhunga ariko abawurwanirira bakabanza gushyira intwaro hasi. Gusa ariko Ukraine yabiteye utwatsi ivuga ko gushyira intwaro hasi kuri uyu mujyi uherereye ku cyambu bidashoboka

Nibura abantu babarirwa mu 300.000 bikekwa ko baheze muri uyu mujyi kandi batabasha kugerwaho n’ubufasha bw’ibanze. Abawutuye bamaze ibyumweru baraswaho ibisasu n’ingabo z’u Burusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi awubarizwamo.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Iryna Vereshchuk, yavuze ko Ukraine itazahagarika ibikorwa byo kurwanirira Mariupol ’kandi gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo’.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Pyotr Andryushenko, yavuze ko ’tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma’.

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *