Ukraine yarashe ikiraro gihuza u Burusiya na Crimea

Ukraine yarashe ikiraro gihuza u Burusiya n’agace ka Crimea mu ntambara ikomeje gushyamiranya ibihugu byombi mu rwego rwo kureba ko yaca intege ingabo z’u Burusiya no kuzisubiza inyuma.

Iki gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere ku kiraro gihuza u Burusiya na Ukraine cyafashaga cyane ingabo z’u Burusiya.

Abantu babiri bishwe mu gihe abana babiri b’abakobwa bakomerekeye muri icyo gitero. Bivugwa ko urujya n’uruza rw’imodoka zinyura ku kiraro cya Kerch zateje umuvundo mu gihe umuhanda wa gari ya moshi uri mu bilometero 19 yahagaritswe mu masaha agera kuri atandatu.

Bivugwa ko iki kiraro cyarashwe na drone ebyiri za Ukraine nk’uko komisiyo ishinzwe kurwanya iterabwoba mu Burusiya yabitangaje.

Umuvugizi w’inzego z’umutekano muri Ukraine Artem Degtyarenko, yavuze ko bazahishura byinshi nyuma y’uko igihugu cye gitsinze intambara.

Iki kiraro cyaherukaga kuraswaho mu Ugushyingo umwaka ushize aho byaje gusaba amezi mu kugisana. U Burusiya bwagaragaje ibi bikorwa nk’iby’iterabwoba bigamije kurasa ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, abinyujije kuri Telegram yavuze ko ikiraro cya Crimea cyarashwe na drones.

Nyuma y’amasaha make, Minisitiri Wungirije w’u Burusiya, Marat Khusnullin yavuze ko inzego zitandukanye ziri gukora iperereza rigamije kumenya ibyangijwe mbere y’uko barebera hamwe igihe bizatwara mu kubisana.

Iki kiraro cyari ikimenyetso gikomeye ku ntsinzi y’u Burusiya bwatangaje ko Crimea yiyomoye kuri Ukraine mu 2014, gifite agaciro ka miliyari 3,6 z’amadorali kikaba ikiraro kirekire mu Burayi ndetse cyari ingenzi cyane ku bikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu Majyepfo ya Ukraine mu gihe cy’amezi 17.

U Burusiya bwashyize ingabo muri Crimea kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine. Igitero cyagabwe kuri iki kiraro nyuma y’ibitero bigamije gusubiza inyuma u Burusiya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *