Ukraine yarashweho misile 75 nyuma yaho Uburusiya bwangirijwe ikiraro kiyihuza na Crimea

Umugaba w’ingabo za Ukraine yatangaje ko misile zigera kuri 75 zarashwe muri iki gitondo mu bitero bikomeje.

General Valerii Zaluzhnyi yanditse kuri Twitter ko 41 muri izo misile zangijwe n’ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere.

BBC ntiyabashije kugenzura aya makuru, ariko abanyamakuru bayo muri Ukraine bavuga ko bumvise ibisasu byinshi byituye i Kyiv muri iki gitondo, n’amakuru y’ibindi byarashwe mu yindi mijyi mu gihugu.

Abasivile benshi barimo kuvurwa ibikomere batewe no guturika ibi bisasu byateye, bikaraswa no ku bice bitari ibya gisirikare.

Abasivile umunani bapfuye naho 24 barakomereka mu bitero bya misile ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine muri iki gitondo cyo kuwa mbere, nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi w’icyo gihugu.

Imodoka umunani zafashwe n’umuriro nyuma y’iki gitero naho izirenga 15 zirangirika, nk’uko uyu mutegetsi Rostyslav Smyrnov yabitangaje kuri Facebook.

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ubutumwa kuri Telegram avuga ko Uburusiya “burimo kugerageza kudusenya no kudusiba ku ishusho y’isi”.

Mu butumwa bwe yasabye abantu kuguma mu bwihisho mugihe ibi bitero biboneka ko bikomeje.

Uburusiya ntacyo buravuga kuri ibi bitero.

Ibitero nk’ibi biravugwa kandi i Zaporizhzhia mu majyepfo, i Dnipro hagati muri Ukraine hamwe n’i Lyiv mu burengerazuba.

Umuvugizi wa Perezida Zelensky yagize ati: “Uburusiya ntibushoboye kurwana ku rugamba, ahubwo bushoboye kwica abasivile.”

Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse kubera ibitero bya misile byarashwe mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ibi bitero byumvikanye bwa mbere hagati muri Kyiv nyuma gato ya saa mbili zuzuye z’igitondo ku isaha yaho (saa moya i Gitega na Kigali).

Paul Adams, umunyamakuru wa BBC uri i Kyiv aravuga ko ibindi bitero byinshi byumvikanye i Kyiv nyuma yabwo.

Amashusho yafashwe n’abanyamakuru ba BBC rwagati i Kyiv arerekana imodoka zirimo gushya ariko nta nyubako ziboneka zasenyutse bikomeye.

Ibi biraboneka nk’ibitero bikomeye cyane by’Uburusiya muri Ukraine kuva mu byumweru bya mbere by’intambara.

Abanyamakuru ba BBC bari  ku gisenge cya hotel batangaza amakuru Live babonye kimwe muri ibi bisasu bya misile.

Intabaza ivuza iyabahanda iburira igitero cy’igisasu yari yabanje kuvuga mu minota 90 yabanje.

Uburusiya ntiburavuga niba ingabo zabwo ari zo zarashe ibi bisasu muri Kyiv.

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yatangaje kuri Twitter ko igihugu cye “kitazasenyurwa na misiles z’iterabwoba, nubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru wacu…”

Ibi bitero kuri Kyiv bibaye nyuma y’amezi menshi uyu murwa mukuru utibasirwa.

Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ashinje Ukraine “iterabwoba” mu gikorwa cyo guturitsa ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya.

Ukraine yahakanye ko ariyo yaturikije icyo kiraro.

Vitali Klitschko, wahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’iteramakofe, ubu ukuriye umujyi wa Kyiv, yatangaje ko habaye “guturika kwinshi”, yizeza ko amakuru arambuye akurikiraho.

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *