Ukraine:Abanyarwanda 51 bamaze guhunga

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kugeza saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Werurwe 2022, Abanyarwanda 51 bari bamaze guhunga bava muri Ukraine yugarijwe n’ibitero by’u Burusiya.

 

Muri abo Banyarwanda bamaze kuva muri Ukraine harimo 50 bagiye mu gihugu cya Pologne mu gihe umwe yahungiye muri Hongrie.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko ibikorwa byo gushaka uko abandi basigaye bahunga bikomeje.

Muri rusange abanyarwanda babaga muri Ukraine ni 85 bakaba biganjemo abanyeshuri n’abakora imirimo isanzwe bafatanya n’amasomo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa 28 Gashyantare 2022, Mukuralinda yagize ati “Uyu munsi abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y’u Rwanda izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo iduhagarariye muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n’abandi bari kunyura bahunga.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma izi neza telefoni zabo, email zabo, aho batuye ndetse n’aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa. Abo bose bari kuvugana na Ambasade, bari ukuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ababyeyi babo, ibyo byose birakorwa.”

Mukuralinda yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kugira ngo Leta ibone uko ikomeza gufasha Abanyarwanda bari muri Ukraine bifuza gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *