Ukwezi kwa gatatu kurasiga imyanya itarimo abakozi mu nzego z’ibanze babonetse – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , avuga ko ukwezi kwa gatatu kuzarangira abakozi mu nzego z’ibanze batari mu myanya bayishyizwemo, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi nziza kandi ku gihe.

Yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2022, mu kiganiro yagiranye na  KT Radio, cyatambutse kuri Radio Rwanda ku gutangira kwakira ibitekerezo by’abaturage, bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023.

Umuturage mu karere ka Muhanga, Nibigira Boniface, yavuze ko bafite ikibazo cyo kubona serivisi, cyane cyane ibijyanye n’ubutaka ahanini kubera ko nta mukozi uzitanga uhari.

Minisitiri Gatabazi avuga ko kuva mu 2020 icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’ibanze byahagaze kubera ko guhuza abantu benshi bitashobokaga.

Avuga ko byatwaye igihe kirekire hari imyanya idafite abantu, aho byageze no ku gipimo kirekire kuko abakozi batari mu myanya bageraga ku 6,500 mu gihugu cyose.

Yongeraho ko by’umwihariko Akarere ka Muhanga ari kamwe mu turere dufite abakozi batari mu myanya benshi, ndetse ngo iki kibazo bakaba bari bakigejeje kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta ndetse n’iy’imari n’igenamigambi hafatwa n’imyanzuro.

Ati “Guhera muri uku kwezi kwa kabiri twanditse n’urwandiko rwagejejwe ku turere rwerekana imyanya yavuyemo abantu birukanywe, abatorewe indi myanya, abagiye gukora ahandi bimutse, abaretse akazi bakajya muri business n’ibindi”.

 

Akomeza agira ati “Ahantu hose hari umukozi ukenewe mu rwego rwa serivisi, twemeranyije na MINECOFIN na MIFOTRA batangira kubashyira mu myanya. Ubu byaratangiye rero ku buryo twizera ko uku kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, ikibazo cy’abakozi batari mu myanya bazaba bagiyemo bose.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko bamaze kumvikana na ba Guverineri b’Intara ndetse n’abayobozi b’Uturere ko basuzuma ahantu serivisi zidatangwa neza, haba hari ibiterwa n’abakozi bakora nabi bakabibazwa ndetse byaba ngombwa bagakurwa mu myanya hakajyamo abashoboye gutanga serivisi nziza.

Yavuze ko bizeye impinduka ku bukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze, bwatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba bukazagera mu gihugu cyose, abaturage bakagira uburenganzira kuri serivisi bagombwa.

Avuga ko mu kwihutisha serivisi kandi ngo hari izashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo bidasaba umuturage kujya mu buyobozi ashaka iyo serivisi, ahubwo ashobora kuyibona akoresheje telefone ye igendanwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *