Mary Margaret Kreuper, umubikira wo muri USA uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yemeye ko yarenze ku isezerano rye ry’ubucyene yasezeranye ubwo yabaga umubikira, akiba amadolari y’Amerika 835,000 (miliyoni 868 mu mafaranga y’u Rwanda) ku ishuri ryo muri leta ya California aho yakoraga.
Yayakoresheje mu bikorwa bye by’imikino yo gupima amahirwe (gambling).
Uyu mubikira , ufite imyaka 80, azamara umwaka umwe n’umunsi umwe afunze kubera uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha.
Ubwo urukiko rwamukatiraga icyo gifungo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ati: “Nakoze icyaha, narenze ku itegeko kandi nta rwitwazo mfite”.
Mu gihe kirenga imyaka 10, Kreuper yanyereje amafaranga y’ishuri y’abanyeshuri ndetse n’amafaranga y’imfashanyo agenewe ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa St James Catholic School yari abereye umuyobozi.
Nuko ategeka abandi bakozi bo kuri iryo shuri “guhindura no gusenya amakuru ajyanye n’imari” mu rwego rwo guhishira icyaha cye.
Abashinjacyaha bavuga ko ayo mafaranga yashoboraga kurihira abanyeshuri barenga 12. Bavuga ko Kreuper yayakoresheje mu kuyajyana mu nzu zikinirwamo urusimbi (casinos), no mu kujya mu biruhuko hamwe n’inshuti ze.
Ibyo byatahuwe mu igenzura ry’imari ryakozwe nyuma yuko Kreuper agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2018.
Ubwo yamukatiraga igifungo, umucamanza w’akarere muri Amerika Otis D Wright II yavuze ko yagowe no gushyira ku munzani igihano cyo mu rwego rw’amategeko hamwe n’ubusabe bw’imbabazi bw’imiryango y’abanyagatolika ifite abana bize ku ishuri St James Catholic School.
Yategetse ko Kreuper afungwa amezi 12 n’umunsi umwe, akanishyura iryo shuri amadolari y’Amerika 835,339 yo kurisubiza ayo yaryibye.
Kreuper yabwiye umucamanza ko “ababajwe cyane” n’ibyo yakoze kandi ko azamara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe agerageza gukurikira “cyane kurushaho mu ntambwe za Kristu”.
Abunganizi be mu mategeko bavuze ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe “bwapfukiranye gushyira mu gaciro mu gufata icyemezo kwe”.
inkuru ya BBC
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube