Umugaba w’Ingabo wungirije wa Qatar ari mu ruzinduko mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Kamena 2022, Umugaba w’Ingabo wungirije wa Qatar Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani n’itsinda ryamuherekeje, batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda, Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Nyuma yo kwakirwa, Maj Gen Al-Jehani na bagenzi be bakurikijeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga 250,000.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwabo, biteganyijwe ko abo basirikare bazasura Ishuri RIkuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit uheruka gusura u Rwanda muri Werurwe 2022, na rwo rukaba rwarabaye rukurikira urwa Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim yasimbuye waherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2020.

Muri urwo ruzinduko ruheruka muri uyu mwaka, u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bikomeje kurebera hamwe uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, nka rumwe mu nzego zigize ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Uretse umubano mu bya gisirikare, u Rwanda na Qatar bisangiye indangagaciro zirimo iyo guharanira kwigira no kureba kure, ari na yo mpamvu umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi nzego zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Qatar ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye  nyuma y’ikibatsi cyenyegejwe guhera mu mwaka wa 2018, ubwo Abakuru b’Ibihugu byombi batangiraga kugenderana mu buryo bweruye.

Washimangiwe n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu byombi, aho mu myaka 2 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha inshuro 2 ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba yarasuye u Rwanda inshuro 2 mu mwaka wa 2019.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu Ugushyingo 2018 rwaharuye inzira y’imishinga ikomeye kuko icyo gihe hasinywe amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi, agamije kurushaho kuzamura umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Arimo amasezerano mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Emir wa Qatar nawe yaje mu Rwanda bwa mbere muri Mata 2019,  Perezida Kagame amutembereza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gihe cy’imvura aho basuye ibyiza nyaburanga bitwikiriye imitaka.

Yahagarutse tariki 09 Ukuboza 2019 ubwo habaga umuhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa (the International Anti-Corruption Excellence Awards).

Kugeza ubu, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo ku mugabane w’Afrika aho Qatar yakuriyeho Visa abaturage babyo, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane.

Src:Imvahonshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *