Umugabo wo mu Karere ka Ngororero yagerageje kwica umugore utari uwe bivugwa ko bari bafitanye ubucuti amukase ijosi, maze na we yikata ijosi ariko bose ntibashiramo umwuka ubu bakaba barwayiye kwa muganga.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira iya 31 Kanama 2021, ubwo uwo mugore witwa Tuyishime Hosiana ngo yaba yarasuye umugabo witwa Poncien, maze muri iryo joro afata icyuma akeba igikanu cy’umugore aramukomeretsa bikomeye.
Nyuma y’icyo gikorwa mu ma saa sita z’ijoro, ngo umugore ni we wabashije guhamagara inzego z’umutekano n’ubwo yari ameze nabi ziratabara zimujyana kwa muganga, ubu akaba arwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali mu gihe umugabo we arwariye ku bitaro bya Muhororo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ngo zishakishe icyaba cyateye uwo mugabo gushaka kwivugana umugore bivugwa ko bari basanganwe ubucuti.
Kuba uwo mugore atahise ashiramo umwuka ngo ni ukubera ko uwari ugiye kumwica yamuretse akeka ko yanogonotse, aho byabareye hakaba hasanzwe icyuma kiriho amaraso bikekwa ko ari cyo yamukatishije, n’icupa ry’umuti wa kiyoda bikekwa ko umugabo yaba yagerageje no kuwunywa nyuma y’uko icyuma kitamuhwanyije.
Hari hashize icyumweru mu Murenge wa Kavumu umugabo witwa Ndahayo Jean Claude yishe umugore we, Bavugamenshi Venancie babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba ngo bari basazwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, dore ko ngo yari afite n’undi mugore.
Uyu Pontien washatse kwica Tuyishime wo mu Murenge wa Ngororero na we akaba yari aherutse gutandukana n’umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abashakanye bakwiye kwirinda amakimbirane kuko usibye kubatwara ubuzima atuma abana mu muryango bakurana uburere bubi kuko baba badahabwa ubukwiye.
Src:kigalitoday.com