Umuganga, umurwayi n’umurwaza bahiriye mu mbangukiragutabara

Uganda mu Karere ka Bunyagabu, Umuganga, umurwayi n’umurwaza bitabye Imana nyuma y’uko imbangukiragutabara bari barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro bakabura uko basohoka.

Iyi mpanuka yahitanye umuganga, umurwaza n’umurwayi bari inyuma mu gihe umushoferi n’undi muntu wari imbere bo babashije kurokoka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi 2022. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yavuze ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi mbangukiragutabara yari mu rugendo ivanye umurwayi muri ‘Bwera General Hospital’ imujyanye mu Bitaro by’Akarere ka Fortportal.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *