Abaturage b’Ubwongereza basabwe kwitegura basezezera bwanyuma ku mwamikazi Elisabeth II aho imirirongo yari mini cyane kandi bahagaze igihe kirerekire.
Inkuru y’itangwa ry’umwamikazi yamenyekanye mu cyumweru gishize kuwa kane nyuma yuko yaramaze iminsi ubuzima bwe butameze neza.
Tariki 14 Nzeri, nibwo hateganyijwe ko umugogo wa Elizabeth II uzajyanwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho abaturage bazaba bemerewe kumusezeraho kugeza ku munsi azatabarizwaho kuwa mbere tariki 19 Nzeri 2022.
Inkuru duksha The Guardian nuko ubwinshi bw’abashaka kumusezeraho bwa nyuma, bwatumye Guverinoma itanga itangazo ry’uko abantu bagomba kuza biteguye guhagarara umwanya munini haba ku manywa cyangwa nijoro.
Umwamikazi Elisabeth II watanze ku myaka 96 biteganyijwe ko kuwa gatanu saa kumi n’ebyiri n’igicearibwo abantu bazatangira kumusezeraho bwanyuma.
Charles III yagegeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu muhango wo gusezera kuri Elizabeth II,kuri uyu wambere.