Ikibazo cy’abanyakenya boherezwa mu bigugu by’abarabu byatumye abanyakenya barakara basaba Guverinoma guhagarika mu maguru mashya ibigo bishinzwe kohereza abakozi muri Arabie Saoudite.
Iki kibazo cyazamutse ubwo hajyaga hanze amashusho agaragaza umugore waruri konsa imbwa avuga mu rurimi rw’Igiswahili atabaza, yumvikanisha ko ari umwe mu bakora akazi ko mu rugo muri Arabie Saoudite.
Francis Atwoli Umuyobozi w’Umuryango Kenya’s Central Organisation of Trade Unions (Cotu) ubwo yaganiraga na BBC yavuze ko uwo mugore wumvikana mu mashusho ari umunya-Kenya wajyanywe muri Arabie Saoudite gukora akazi ko mu rugo.
Yongeyeho ko uwo mugore yasize umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri muri Kenya, akaba yonkeje imbwa abisabwe n’abakoresha be.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bw’abakozi, yasabye Leta ya Kenya guhagarika iryo yoherezwa ry’abanya-Kenya, mu cyo bise uburetwa mu bihugu by’Abarabu.
Kubera ubushomeri, benshi mu rubyiruko rwo muri Kenya bamaze igihe bajya gushaka imibereho mu bihugu by’Abarabu, cyane cyane mu mirimo yo mu rugo.
Si ubwa mbere bivuzwe ko benshi mu boherezwa muri ibi bihugu bafatwa nabi, rimwe na rimwe bagakorerwa ihohoterwa.
COTU boss Atwoli speaks after Kenyan records herself while "breastfeeding dogs in Saudi Arabia", wants employment agencies banned in Kenya. #NTVatOne pic.twitter.com/r9sgcVvH7i
— NTV Kenya (@ntvkenya) October 9, 2022
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990