Umugore witwa Francine ndetse bakunda kwita Jisele ukomoka mu gihugu cya Congo muri teritwari ya Kabale, yarongowe n’abagabo babiri ndetse bose barara k’uburiri bumwe n’uyu mugore , ibintu bitangaje ndetse binagoye kubyiyumvisha.
Uyu mugore mu kuvuga iyi nkuru avuga ko ababyeyi babo bumiwe ubundi bakabyakira gutyo bimeze.
Umugabo umwe w’uyu mugore witwa REMI MUHRULA avuga ko uyu mugore ari umugore wabo uko ari abagabo babiri.
Undi mugabo wa kabiri nawe witwa Albert JERLACE nawe avuga ko amaze kubyarana nawe umwana umwe,yongeraho kandi ko yasanze afite abandi bana babiri abana nabo munzu.
Aba bagabo bahamya ko ari inshuti magara ndetse bafatanya guhahira urugo, basingiye byose haba inzu babamo,umugore umwe kugeza naho bararana kuburiri bumwe bose uko ari batatu.
Jisele avugako ashakana n’umugabo bwa mbere hashize imyaka itandatu n’igice ,akomeza avuga ko babyaranye abana babiri kandi ko bari babanye neze,gusa kubera ubuzima bwari bukomeye yagiye gupagasa ntiyagaruka.
Yagize ati:”namaze imyaka itatu n’igice mba njyenyine n’abana ntarashaka undi mugabo,nyuma yiyo myaka naramubuze nibwo naje gukundana n’undi mugabo,urukundo rurakomera ndetse turashakana.Nyuma y’umwaka umwe gusa tubanye umugabo wanjye wambere yahise agaruka ibyo ntari niteze cyane ko ntazi aho yari yaragiye.
Umugabo wakabiri wuyu mugore Albert JERLACE nawe yasobanuye uko byagenze ngo ahure nuyu mugore.
Yagize ati:”nahuye nuyu mugore ubwo nakoraga mu mabuye y’agaciro ndetse binarangira tubanye,nyuma yo kubana yaje kumbwira ukuntu yarafite undi mugabo gusa ansobanurira ko yaje kumuta agiye gushaka ubuzima kuko ibintu bitari byoroshye,ibyo narabyakiriye kuko yabimbwiye twaramaze kubana.”
Akomeza avugako ubwo umugabo we wambere yatahukaga, akimara kuhagera yateye mahane cyane asaba ko namuvira ku mugore,gusa umugore yarabyanze ansaba ko ntamusiga biba ngombwa ko ngumana nawe ubu tumaze kubyarana umwana umwe.”
REMI MUHRULA Umugabo wa Jisele wambere nawe avugako babana ari batatu kandi babanye neza.
Ati:”hano tubana turi batatu kandi tubanye neza uyu mugore ni umugore wacu kuko turi abagabo babiri,ninjyewe wamushatse bwambere gusa nyuma naje kujya gushaka ubuzima marayo imyaka itatu n’igice,kuva nagenda kugeza ngarutse nari ntaravugana n’umugore wanjye narimwe.naragarutse nsanga umugore wanjye afite undi mugabo nkimara kugera munzu nasanze umugore wanjye aryamanye nundi mugabo,nahise mubaza nti uyu mugabo muryamanye ni musaza wawe n’umushyitsi bimeze bite?
Akomeza avuga ati :”yasubije ko ari umgabo we,nateye amahane ariko nyuma naje kwitekerezaho nsanga amakosa ari ayanjye,kuba naragiye sinongere kuvugisha umugore wanjye ntiyari kubura gukora nkibyo yakoze,ntahandi ho kujya nari mfite kandi nijye waruri mu makosa,ubwo nahise ntuza negera mugenzi wanjye musaba ko yamvira munzu ariko nawe ambwira ko ntahandi afite ho kujya,ubwo byaranyobeye nsanga ntakindi mfite cyo gukora mfata umwanzuro tubana munzu turi abagabo babiri n’umugore umwe nabana bacu.”
Dusangira munzu ku meza amwe iyo nagiye nkabona icyo mbona ndakiza umugore agateka mungenzi wanjye nawe nuko, muri make nuko tubayeho.
Jisele yongeyeho ko umugabo akihagera yateye amahane amusubiza ko ari we watinze,gusa nyuma yaje kubyumva nuko amusaba ko babana munzu ari batatu.
Jisele akomeza avuga ko babana mu cyumba kimwe ndetse no kuburiri bumwe,avuko bombi bakundana kandi nawe abakunda babanye mu mahoro.
Uyu muryango urakundana abagabo bose batetesha umugore wabo ndetse bafatanya imirimo,gusa ngo bafite impungenge zo kutazajya batandukanya abana babo, gusa bahuriza kukuba umugore wabo ariwe uzjya amenya uwamuteye inda.
REMI MUHRULA avugako yigeze gusba mugenzi we ko batandukanya uburiri amUsubiza ko bitashoboka.
Yagize ati:”nigeze kubwira mugenzi wanjye ngo dutandukanye ibyumba aravuga ngo ntibyashoboka,ubu turara kuburiri bumwe,iyo bigeze aho gutera akabariro umwe muri twe aragerageza akabanza akiheza kugirango mugenzi we akemure ikibazo,gusa kubera turi abagabo babiri basangiye umugore umwe umugore niwe umenya se w’umwana.
Akomeza avuga ko umuryango we ariwe wamusabye gutuza kuko ariwe wagiye akamara igihe kingana kuriya.
“barabwiye bati umugore ntiyari kubyihanaganira kuko atari icyuma.”
Jisele ubwo yasubizaga ubona ko bimugoye kuvuga,yavuze ko kugira abagabo babiri bimuvuna.
Yagize ati:”kugira abagabo babiri mba numva bimvuna,nakwifuza ko hagira uharira undi ariko kubera ko bo bakundana nanjye nkaba mbakunda nzabagumana ntakundi,gusa icyifuzo cyanjye nuko buri mugabo yaba afite inzu ye noneho rimwe nkajya ku mugabo mukuru ubundi nkajya ku muto ubundi tukareka guhurira mu cyumba kimwe.
Umugabo wa kabiri wuyu mugore avuga ko we yumva yaharira umugabo mukuru.
Ati:”Njyewe nakwishimira guharira mugenzi wanjye kuko niwe uzwi nka nyir’umugore kuko hano niwe,yego umugore we arankunda kandi yifuza ko nguma hano ariko mbonye itike insubiza iwacu nakwigendera nkaharira umugabo mugenzi wanjye.ubu mbonye nk’inzu nahita mubwira tukigendera da kuko nkurikije uko tubanye nawe ntiyabyanga.”
Umugabo wambere nawe agaragaza ko atishimiye kukuba babana munzu ari abagabo babiri.
Agira ati:”ntago nishimiye kuba munzu imwe turi abagabo babiri basangiye umugore umwe,birampangayikishije cyane ikibanza n’icyanjye ndetse n’umugore nuwanjye,ariko uyu mugabo yavuze ko ntahandi ho kujya afite numvise avuze gutyo numva ko ntagahunda yo kugenda afite ndamwihorera, ubwo uzabona ko abangamiwe azagenda,niba akunda umugore nanjye nka mukunda ubwo tuzakomeza kubana uzabona abangamiwe azaharira mungenzi we.”
Murumuna wa Jisele nawe asobanura uko abano umubano waba bombi.
Agira ati:”Njyewe nitwa Faida Aimee ,Jisele ni mukuru wanjye ari munzu n’abagabo be babiri gusa twe ntacyo twabikoraho, gusa umugore akunda umugabo we wakabiri kandi umugabo we wambere ntakuntu yahunga urugo rwe,byigeze gushaka guteza ikibazo gusa umugabo we wakabiri avuga ko ntahandi afite ho kujya, niba hari uzaharira undi ntabwo tubizi turategereje kugirango turebe niba hari ikizakurikiraho nyuma.”
Gisele amaze kubyarana naba bagabo be babiri, abana batatu,abana babiri yababyaranye n’umugabo we mukuru,naho undi umwe amubyarana n’umugabo we muto.
Murumuna wa Jiselee Faida
Src:ARIMAXTV
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu