Umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze wari wafunzwe n’inkangu bigatuma utagendwa, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe ziwutunganyirije.
Imvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, ni yo yari yatumye inkangu igwa mu muhanda mu Karere ka Rulindo, bityo ntiwongera gutuma ibinyabiziga bihita.
Bikimara kuba, Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje abantu, inabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Gicumbi-Base-Musanze, cyangwa uwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Uwo muhanda wari ufunzwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, imvura nyinshi yaguye yatumye Nyabarongo yuzura igafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, ku buryo abawukoresha basabwe kwifashisha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, kirasaba abantu kutirara muri iki gihe kuko ikirere kigaragaza ko hakiri imvura nyinshi, bagakurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza.
Imvura imaze iminsi igwa yibasiye cyane uturere twa Huye na Gisagara, mu Majyepfo, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Burengerazuba hamwe n’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba. Aho hose ikaba yarangije byinshi ndetse hari n’ubuzima bw’abantu burahatakarira.