Umuhanzi Clarisse Karasira arakuriwe {AMAFOTO}

Clarisse Karasira na  Sylvain Dejoie baherutse kurushinga, baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umuhungu

Karasira yavuze ko aya makuru ari impamo ndetse ko afite ibyishimo n’umugabo we.

Ati “Inzozi za benshi bashinga urugo haba harimo kugira abana, gushibuka tukagira abadukomokaho. Nanjye n’umutware wanjye nicyo twifuzaga kandi twasabaga Imana. Bityo kuba Imana yaduhaye impano y’umwana tugiye kwibaruka ni impano iruta izindi zose bityo tukaba twuzuye ibyishimo bitabasha gusobanurwa n’amagambo.”

Yongeyeho ati “Bivuze ko tugiye gufata indi nshingano y’icyubahiro yo kurera no kuba ababyeyi muri ubu buzima kandi ntiwabona icyo ubinganya.”

Yavuze ko we n’umugabo batari bemeza umubare runaka w’abana bateganya kubyara, gusa avuga ko batifuza kubyara abana benshi. Ati “Twifuza kuzabyara bake tuzabasha kurera, tugaha ubuzima n’uburere byiza bikwiye nk’uko Imana ibidusaba kandi Imana ibidufashijemo.”

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *