Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niho uyu mwna yibarukiwe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze amagambo agaragaza ibyishimo batewe no kunguka umwana wa mbere mu muryango.
Yagize ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”
Yakomeje avuga ko amazina y’uyu mwana yibarutse azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina. Uyu muhango uzaba nyuma y’iminsi umunani.
Tariki 01 Gicurasi 2021 Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, nibwo barushinze muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2017, ubwo bahuraga mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.
Kumenyana kwabo byatumye Ifashabayo Sylvain Dejoie atangira kwita kuri Clarisse Karasira ndetse natangira guhagararira inyungu no gushakira isoko ibihangano bye.
Ifoto bashyize hanze ubwo bakoraga ibirori byo kwitegura umwana wabo w’imfura
Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo bakoraga ubukwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900