Kubera icyemezo cya Elon Musk yafashe mubihe byashije cyo kugura Twitter nyuma akaza kwisubiraho,banyiri uru rubuga bamujyanye mu nkiko bamurega kukuba ashaka kwisubiraho kuri iki cyemzo yari yafashe cyo kugura uru rubuga nkoranyambaga rukoreshwa nabatari bake kwisi ya Rurema.
Kuri uyu wa kabiri nibwo iki kirego cyagejejwe mu rukiko rwo muri Leta ya Delaware kubwo kwisubiraho kwa Elon Musk ufite agatubutse kurusha abandi baherwe bose bo kwisi aho yari ashaka gukwepa amasezerano yari yasinye yo kugura Twitter kuri miliyari $44.
Mbere yuko hafatwa icyemezo cyo kujyanwa uyu muherwe mu rukiko,Elon Musk yari yanditse ibaruwa agaragaza ko yimwe amakuru nabanyiri urubuga rwa Twitter aho yabasabaga kugaragaza konte za baringa zibarizwa kuri twitter(bots) ariko aya makuru akaba yarayimwe.
Gusa ikigo cya Twitter cyo kigaragaza ko izi konte zitarenga 5% bya konte zose zifunguye kuri uru rubuga,ikindi kandi bongeraho nuko buri munsi basiba konte zabaringa zisaga ibihumbi 500,000.
Gusa abashinzwe amategeko muri Twitter bavugako ibi ntaho bihuriye nibyo bumvikanye ko hagomba gukurikizwa amasezerano ntakabuza.
Bongeraho kandi ko badashaka kubuza Musk kongera kurenga ku byemeranyijweho, ahubwo ingingo nke zisigaye zikanozwa vuba, ihererekanya rikaragira,mu gihe Musk avuga ko ashaka kuva mu masezerano yo kugura Twitter, yo ivuga ko akwiye guhatirwa kubahiriza ibyo yemeye mbere.
Dore uko ikirego bagitanze:
“Muri Mata 2022, Elon Musk yinjiye mu masezerano yo kugura Twitter ateganya ibyo buri ruhande rusabwa ngo igura rirangire, yiyemeza gukora ibishoboka byose ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa.”
“Ubu, nyuma y’amezi atagera kuri atatu, Musk yanze kubahiriza ibyo yemeranyije na Twitter n’abafatanyabikorwa bayo, kubera ko amasezerano yasinye atari mu nyungu ze bwite.”
Kugeza ubu hategerejwe ibyo urukiko ruzemeza niba koko uyu muherwe azahamwa koko niri kosa,dore ko umuntu wikuye mu masezerano ahanishwa kwishyura miliyari $1 nk’igihano cyateganyijwe ku muntu wakwivana mu masezerano binyuranyije n’amategeko.
Impamvu banyiri Twitter bafite impungenge zo kuba Elon Musk atagura uru rubuga nuko byatuma igirwaho ingaruka ku bikorwa byayo by’ubucuruzi, abakozi no ku isoko ry’imari n’imigabane.
Kugeza ubu umugabne wa wa Twitter wazamutseho 4%, urimo kugurishwa 34% munsi y’agaciro wari ufite ku munsi Twitter na Musk bemeranyijeho aya masezerano, kuko byari 37% munsi y’igiciro Musk yemeye gutanga.Icyo gihe bemeranyije ko Musk agomba kwishyura $54.20 ku mugabane umwe.
Hetegerejwe kureba niba koko Musk w’imyaka 50, umuherwe wa mbere ku isi na miliyari $219 azemera iki gihombo akagura Twitter, cyangwa niba azemera guhanwa,agatanga miliyali $1 ubundi akareka kugura iki kigo.
Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk utunze miliyari $219 akaba ashaka gukwepa kugura Twitter
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu