Umuherwe washinze kompanyi ya Patagonia ikora imyambaro y’abantu burira imisozi utunze miliyari z’ama$ yeguriye ibye abagiraneza

Umuherwe ubarirwa umutungo wa za miliyari z’amadorari y’Amerika washinze kompanyi ya Patagonia yatangaje ko yayeguriye ikigo cy’abagiraneza.

Yvon Chouinard yavuze ko kubera ibyo inyungu yose itazajya isubizwa mu bucuruzi bw’iyi kompanyi izajya ijya mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Avuga ko iyo nyungu izaba igera kuri miliyari $100 ku mwaka, bitewe n’uko kompanyi ihagaze.

Patagonia icuruza mu bihugu 10 imyambaro y’abantu burira imisozi hamwe n’imyenda yo kwifubika hanze.

Yvon yayishinze mu 1973, muri uyu mwaka wa 2022 ibarirwa ko yinjije miliyari $1,5 mu gihe umutungo wa Yvon ubwe ubarirwa muri miliyari $1,2.

Ku cyemezo cye, uyu mucuruzi yagize ati: “Nubwo ari munini cyane, umutungo kamere w’isi ntibivuze ko udashira, kandi biraboneka ko twarengeje urugero rwawo.”

Yongeraho ati: “Aho kuvana agaciro mu bidukikije tugahinduramo imari, tugiye gukoresha imari ya Patagonia mu kurengera ibidukikije.”

Iyi kompanyi yo muri leta ya California muri Amerika yari isanzwe itanga 1% by’inyungu yayo ku mwaka mu bikorwa by’ibanze byo kurengera ibidukikije.

Ariko mu ibaruwa ifunguye yandikiye abakiriya bayo, uyu mushabitsi – wumvikana nk’ushidikanya – yavuze ko ashaka gukora ibirenzeho.

Yvon yavuze ko mbere yatekereje kugurisha Patagonia imari ivuyemo akayiha abagiraneza, cyangwa se iyi kompanyi akayegurira rubanda.

Ariko avuga ko ibyo byari bisobanuye guhagarika iyi business.

Ati: “Yewe na kompanyi za rubanda zigamije ibyiza ziba ziri kugitutu gikomeye cyo kubona inyungu mu gihe gito hatitawe ku kwangiza kw’igihe kirekire.”

Umuryango we igihe cyose niwo wari ufite iyi kompanyi ariko ubu wayeguriye ibigo bibiri bishya; Patagonia Purpose Trust ikuriwe n’uwo muryango izaba ifite 2% gusa by’ubucuruzi bwayo, nk’uko Yvon abivuga.

Icyo kigo nicyo kizagenzura ibikorwa bya Holdfast Collective, ikigo cy’abagiraneza cyo muri Amerika “giharanira kurwanya akaga ku bidukikije” kizaba gifite 98% by’iyi kompanyi.

Yvon Chouinard yagize ati: “Buri mwaka amafaranga twinjije nyuma yo kongera gushora muri business azajya agabanywa nk’inyungu ashyirwe mu kurwanya ako kaga.”

Uyu ntabwo ariwe muherwe wa mbere utanze umutungo we.

Umwaka ushize nyiri kompanyi ya Hut Group, icuruza ibicuruzwa by’ubwiza n’ibiribwa, yatanze miliyoni zirenga $100 mu kigo cy’abagiraneza nyuma y’uko abaye umuntu utunze za miliyari.

Uwo muherwe witwa Matthew Moulding yavuze ko ku mutungo mushya yabonye atashoboraga “kumva iyo mibare” bityo yashakaga gukora ikindi gitandukanye.

Hagati aho, Bill Gates washinze Microsoft muri uyu mwaka yemeye “kuva” ku rutonde rw’abakize cyane ku isi ubwo yagezaga miliyari $20 mu kigega cye cy’ubugiraneza.

Gusa, Gates bivugwa ko afite umutungo wa miliyari $118, mu 2010 yizeje arekura umutungo we ariko wikubye inshuro zirenze ebyiri kuva icyo gihe.

BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *