Umujyanama wa leta ya Ukraine Oleksiy Arestovich yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko Uburusiya buzaba bitagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.
Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: “Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro.”
Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.
Ati: “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako.”
Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.