Amavubi U23 arabarizwa mu karere ka Huye aho arimo gukorera umwiherero yitegura umukino wa Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzaba mu mpera z’iki cyumweru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bakaba basuye umukecuru ubarizwa mu karere ka Huye usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba ari umufana ukomeye wa Mukura VS.
Akenshi Mukanemeye Madeleine uzamubona mu mwambaro wa Mukura VS, akaba uretse Mukura anakunda ikipe y’igihugu kuko mu mbaraga ze nke imikino Amavubi yakiniye i Huye arayireba.
Ikipe y’igihugu yari iyobowe n’umutoza Yves Rwasamanzi ikaba yasuye uyu mukecuru imusigira ibahasha (irimo amafaranga), ibiribwa, bamuhaye umwenda w’ikipe y’igihugu ndetse n’ikoti ry’imbeho na we abizeza ko azaza kubafana anabifuriza intsinzi.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi yashyikirije Mukanemeye Madeleine ibahasha yateganyirijwe mu kumushimira ko aba hafi Amavubi
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900