Umukinnyi ukomeye wa APR FC arifuza kuyisohokamo

Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y’u Rwanda.

Amakuru  avuga ko uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yaba yegereye ubuyobozi bwa APR FC asaba kuba yamurekura akajya gukina hanze y’u Rwanda.

Manishimwe Djabel    yifuza kuba yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

Djabel yaramaze imyaka 4 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *