Umukinnyi wa Filime Samusure yimukiye muri Mozambique

Umukinnyi w’amafilime umaze kwadika izina Kalisa Ernest uzwi ku mazina Samusure, Makuta n’andi menshi yamaze kwimukira mu gihugu cya Mozambique i Maputo aho asigaye atuye.

Amakuru dukesha igihe nuko amaze amazi atandatu yimukiye muri iki gihugu akaba ariho yagiye gushakiriza ubuzima.

Samusure yagize ati “Maze amezi hafi atandatu nibereye ino aha, niho ndi gushakishiriza ubuzima. Yego ni byo habanje kungora ariko rwose namaze kumenyera kuko ururimi rwaho ruri mu byari bigoye.”

Uyu mukinnyi kandi yabajijwe niba azakomeza gukina Filime avugako kuva yagera i Maputo harizo yanditse ndetse igihe kizagera akazohereza mu Rwanda zigakinwa.

Ati “Nzabaha ibyo nanditse babikine, nanjye birashoboka ko najya nkina wenda kuri telefone cyangwa uko bizanshobokera nabona umfata amashusho nkayafata nkina nkayohereza.”

Samusure azwi muri Filime zitandukanye zirimo Makuta yari amaze iminsi akina,nubwo avuga ko yahombejwe n’icyorezo cya Covid-19,yavukiye i Rusizi nyuma aza kuza i Kigali ahagejejweno kureba  igitaramo cya Lucky Dube nkuko yabitanagje ariko anafite umugambi wo gushakisha aho Indamutsa za Radio Rwanda zabaga ngo abone uko azinjiramo bityo akabye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime.

Samusure si ugukina Filime gusa kuko ni umuhanga mu musango y’ubukwe haba mu gusaba no gukwa bikaba nabyo biri mubimwinjiriza amafaranga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *