Umukinnyi w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa yakoze amateka ataraherutse

Umunyarwanda Irvyn Lomami uheruka gusinyira ikipe ya Lyon yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, yabaye umukinnyi wa muto guhera 2017 utsindiye iyi kipe igitego, ni mu mukino wa gicuti iyi kipe yatsinzemo 4-2 FBBP01.

Uyu musore ukiri muto w’imyaka 18, ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira ajya anifashishwa no ku ruahde rw’ibumoso ndetse no mu mutima w’ubwugarizi, ababyeyi be bombi bakaba ari abanyarwanda aho se ari murumuna wa se wa Lomami Marcel wakiniye Amavubi, ni mu gihe nyina na we ari Umunyarwandakazi.

Nyuma yo gukina mu bato ba Lyon, mu mpeshyi ya 2021 yasinye amasezerano y’umwuga azageza muri 2023.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa gicuti na FBBP01, ikanayitsinda ibitego 4-2, uyu myugariro ni we watsindiye Lyon igitego cya 4 ku munota wa 69.

Lomami akaba yarabaye umukinnyi ukiri muto utsindiye Lyon igitego mu mikino ya gicuti kuva 2017, ni nyuma ya Amine Gouiri wari ufite imyaka 17 na Myziane Maolida wari ufite imyaka 18 ubwo batsindaga Chapecoense 2-1.

Impano ye bwa mbere igaragara yagaragariye muri Caluire Sporting Club, muri 2014 yaje kuhava yerekeza muri ASVER Foot ubwo yari afite imyaka 12, yamazemo umwaka umwe maze ahita ajya muri Lyon aho yahereye mu bato bayo.

Irvyn Lomami of Lyon during the warm up prior to the Ligue 1 Uber... Photo d'actualité - Getty ImagesIrvyn Lomami yabaye umukinnyi ukiri muto utsindiye Lyon igitego kuva 2017

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *