Umukire wa mbere ku isi ‘Elon Musk’ yateranye amagambo na Volodymyr Zelensky nyuma yo gutanga igiterezo ku ntamabara y’Uburusiya na Ukraine

Elon Musk yateranye amagambo n’abayobozi bakuru muri Ukraine barimo Perezida Volodymyr Zelensky nyuma yo gutanga igiterezo cy’uburyo yumva Ukraine n’u Burusiya byakumvikana bigahagarika intambara.

Ni magambo uyu mugabo utunze agatubutse kurusha undi wese kuri iy’isi ya Rurema yavuze acishije ku rubuga rwa Twitter nuko umuriro uraka karahava.

Yavuze ko we yumva abaturage ba Ukraine bakwemererwa gutora bagaragaza niba bashyigikiye ko u Burusiya bugumana uduce bumaze kwiyomekaho twa Ukraine, intambara igahagarara.

Musk yasabye abamukurikira gutora ariko agaragaza ko we abona nubundi Ukraine idashobora gutsinda, bityo ko aho kugira ngo hapfe abantu benshi byakorwa hakiri kare, intambara igahagarara.

Mu batoye bagaragaza aho bahagaze, 36.8 % nibo bemeranyije na Musk mu gihe 63.2 % berekanye ko batabyumva kimwe na we.

Abayobozi bo muri Ukraine bakibona ibi bafashwe n’uburakari bukomeye maze batangira guterana amagambo nuyu mukire.

Musk nawe yahise acisha ubutumwa bwe kuri Twitter abaza abashyigikiye Musk ababaza niba uwo bashyigikiye ari ushyigike Ukrine cyangwa ushyigikiye Uburusiya.

Nyuma yuku kubaza kwa Zelensky abasubije abatora berekanye ko 85.7 % bashyigikiye Elon Musk wakabaye ashyigikiye Ukraine mu gihe 14.3 % batoye Musk wakabaye ashyigikiye u Burusiya.

Gusa hari nabandi bayobozi bagize uburakari barimo Ambasaderi wa Ukraine mu Budage ahao yatukanye igitutsi cy’abashumba.

Yagize ati:”Kavune umuheto nicyo gisubizo naguha Elon Musk.”

Perezida Zelensky aherutse kuvuga ko adashobora kujya mu biganiro n’u Burusiya mu gihe buzaba bukiyobowe na Perezida Vladimir Putin.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *