Umukunzi wa Buravan akomeje kugaragaza agahinda gakomeye ko kubura uwo yari yarihebeye

Amezi abiri arashije umuhanzi Buravan yitahiye uwacu watwese,gusa nkundi uwari wese kubura uwo wakundaga birababaza kandi ukamubura ataruko wenda mutandukanye kubwo gushwana mu rukundo.

Chaffy Marty niwe mukunzi wa Buravan yasize,gusa kwakira ibyurupfu rw’umukunzi we bisa naho bitarashoboka kuko ntasiba kugaragaza ko amukumbuye kandi ko atiyumvisha uko yamusize.

Yagize ati “Ndagukumbuye Van. Nta magambo yasobanura uko merewe ubu, ntabwo ndizera ko wagiye. Ni ibintu bibabaza kandi nta kintu mfite cyankiza uburibwe.”

Mu mugambo ateye ubwuzu yamusezeranyije ko azagumya kurinda urwibutso bagiranye.

Ati “Nzarinda urwibutso twagiranye kandi nzaharanira ko mu buzima nzagutera ishema. Nakabaye nifuza ko wari kuramba ariko Imana yari ikeneye undi mu malayika! Yibwire ko yankomerekereje umutima.”

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022,apfa azize uburwayi bwa Cancer y’urwagashya,urupfu rwe rwashenguye imbaga y’abanyarwanda aho buri wese atiyimvishaga ukuntu uyu musore apfuye akiri muoto.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *