Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe mu 2018 n’iririho ubu. Ryarinze risimburwa nta teka rya Minisitiri rigiyeho.
Mu 2018, igihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ririho ubu, basabye bakomeje ko Amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho.
Amenshi mu Mateka ya Minisitiri ashyira mu bikorwa iryo Tegeko yamaze kujyaho. Hari amateka abiri agitegerejwe : irigomba kugena ibyerekeranye n’imyandikire y’amasendika mu Rwanda, n’irigena umushahara fatizo hashingiwe ku byiciro binyuranye by’imirimo.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yagize ati “Mu minsi iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu gihugu. Iyo umaze kuwushyiraho, ibindi ni amasezerano bigendanye n’akazi ukora n’amasaha. Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo umunyarwanda aheraho atangira guhembwa ugenwe.”
Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi cyane kimwe n’imiryango batunze mu kwirya no kwimara kubera guhembwa intica ntikize, bongeye kugera ku munsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo.
Mu gihe hari uwatekereza ko gukorera intica ntikize bishobora guca abakozi intege mu mirimo yabo hirya no hino aho bakorera, haba mu bigo byanditswe (formal sector) cyangwa ibitanditse (informal economy), si ko bimeze.
Abakozi bakomeza kurwana ishyaka ry’ibigo bakoramo kugira ngo bitere imbere, bashobore kubona icyo batungisha imiryango yabo n’Igihugu kihazamukire.
Ntawe utabona iterambere u Rwanda rukomeza kugeraho, mu bikorwaremezo, muri za serivisi, mu mibereho myiza, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi. Ibyo byose ntibyajyaga gushoboka hatabayeho imbaraga, ubwitange n’ubunyamwuga by’abakozi.
Habaye hariho utekereza ko atari ngombwa guha abakozi agahimbazamusyi, kubera ko nyine basanzwe batanga umusaruro ushimishije, byaba ari ukwibeshya, kuko niba uyu munsi baharanira kuzuza inshingano zabo, byaba akarusho ku bigo bakoramo no ku gihugu abo bakozi baramutse babihembewe, bakabishimirwa uko bikwiriye.
Mu mpera z’umwaka wa 2021, mu Nteko Ishinga Amategeko hagezemo umushinga w’Itegeko wavugaga ko umusoro wakwa ku mishahara mito ugomba guhera ku bihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw) aho kuba mirono itatu (30.000 Frw) nk’uko bimeze ubu.
Icyo gihe, Abadepite bamwe bavugaga ko aho kuyashyira kuri 60.000 Frw, yashyirwa ahubwo ku bihumbi ijana (100.000 Frw), akaba aba ari yo make asoreshwa.
Na yo yari inkuru nziza ku bakozi b’imishahara mito kuko hari abakoresha bamwe na bamwe baheza abakozi babo ku bihumbi mirongo itatu (30.000 Frw), kugira ngo bitaba ngombwa kubasorera no kubashyira mu bwiteganyirize, bagahora babita ba nyakabyizi nubwo baba bamaranye imyaka n’imyaka.
Itegego rivuga ko nta we uba nyakabyizi ngo imyaka ishire indi itahe, kimwe n’uko kutishyura umusoro ku mushahara bitabuza gutanga umusanzu mu bwiteganyirize bw’abakozi.
Ibyo byose abakoresha bamwe banga kubikora nkana banga kwikuraho ubushobozi bwo kwirukana abakozi igihe bashakiye n’uko babonye. Kuzamura urugero rw’umushahara muto udasorerwa byatuma abakozi benshi badakomeza guhezwa ku bihumbi mirongo itatu (30.000 Frw).
Twese tuzi ko dufite Leta ishyize imbere iterambere ry’abaturage bayo. Ibyo biragaragara. Ihame ry’imiyoborere ryimakajwe na Leta n’inzego zayo zose ni « Umuturage ku isonga ». Igice kinini cyane cy’abo baturage ni abakozi. Abatari abakozi kubera intege nke zo mu zabukuru cyangwa kubera ko bakiri abana, na bo batunzwe n’abakozi.
“Umuturage ku isonga” binavuga ko imbaraga ze, umuhate we, ubwitange bwe ku murimo uteza umuryango we n’Igihugu imbere bigomba guhabwa agaciro bikwiriye. Ni ngombwa ko kugena umushahara fatizo no kuzamura urugero rw’umushahara muto usoreshwa biva mu magambo, bigashyirwa mu bikorwa. Byombi kandi birakenewe, nta gisimbura ikindi