Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, akomeje kuremba nk’uko ibitaro arwariyemo bya Israelita Albert Einstein byabitangaje.
Pelé w’imyaka 82 arwaye kanseri yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi. Amakuru y’uburwayi bwe yatangiye gucicikana mu ntangiriro z’Ukuboza 2022, aho byavugwaga ko arembye cyane ndetse ko ubuzima bwe muri mu kaga.
Kuri iyi nshuro amakuru ava mu bitaro arwariyemo biherereye mu Mujyi wa São Paulo ndetse no ku mukobwa we Kelly Cristina Nascimento, avuga ko uyu mukambwe akiri kwitabwaho n’abaganga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Kelly yavuze ko se azizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka ari mu bitaro.
Yagize ati “Noheli yacu yo mu rugo yakuweho ku bw’impamvu zitandukanye. Twe n’abaganga twemeje ko byaba byiza tugumye hano (mu bitaro) tugakomeza kwitabwaho.”
Ibi bije nyuma y’iminsi mike Pelé atangaje ko yatangiye gutora agatege abinyujije mu butumwa yatanze mu gihe cyo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi.
Pelé afatwa na benshi nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi. Yegukanye ibikombe bitatu by’Isi [1958, 1962 na 1970] ari kumwe na Brésil. Yatsindiye Santos y’iwabo ibitego 643 mu mikino 659 mu gihe igihugu cye yagitsindiye ibitego 77 mu mikino 92.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.