Umunyabigwi Roger Federer yasezeye Tennis mu marira menshi

Umunyabigwa mu mukino wa Tennis Roger Federer yasezeye kuri uyu mukino ku mugaragaro nyuma y’umukino yakinnye ku wa Gatanu, tariki 23 Nzeri 2022, muri Laver Cup.

Ubwo habaga ama rushanwa ya Laver Cup i Londres ku mukino warebwe n’abafana 17.500 muri O2 Arena . ahuza abakinnyi b’i Burayi n’abandi b’intoranywa ku Isi, Roger Federer yasezeye kuri Tennis ku mugaragaro.

Roger Federer yafatanyije na Rafael Nadal bahanganye imyaka 15 ariko bawusoje batsinzwe n’Ikipe y’Abanyamerika Jack Sock na Frances Tiafoe amaseti 3 ku busa. Roger Federer yaherukaga mu kibuga mu mezi 18 ashize kubera imvune yagize mu ivi.

Nyuma y’umukino, mu marira menshi Federer yashimiye abo babanye muri uru rugendo rwose.

Yagize ati “Wari umunsi w’agatangaza, nishimiye kuba ndi hano.”

Yakomeje ashimira umuryango we by’umwihariko umugore we wamubaye hafi mu bihe by’imvune yarimo.

Yagize ati “Umugore wanjye yaranshyigikiye, yari kuba yarambujije gukina hakiri kare ariko yanyemereye gukomeza. Aratangaje cyane, warakoze.”

Uyu mukino warebwe n’ibyamamare bitandukanye nka Rod Laver na we wakinnye Tennis n’abakinnyi ba sinema mu Bwongereza nka Hugh John Mungo Grant n’umunyamakuru Anna Wintour.

Mu rugendo rwe rwa Tennis, Federer yahanganye na Nadal imyaka 15, mu mikino 40 yabahuje Federer yatsinze 24.

Federer yabaye nimero ya mbere muri Tennis ibyumweru 310, yisangije agahigo ko kumara ibyumweru 237 byikurikiranya ari numero ya mbere.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yatwaye Gland Slam 20, afite ibikombe 103 ari wenyine ndetse yanatwaye umudali w’umuringa mu mikino Olempike ya 2012.

Isezera rya Roger Federer ryaje rikurikira irya mugenzi we Serena Williams na we watangaje ko atazongera gukina mu ntangiriro za Nzeri 2022.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *