Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rimaze gutangaza ko Henry Muhire wari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe yahagaritswe mu nshingano ze kubera amakosa yakoze mu kazi.
Ahagaritswe nyuma y’ibibazo byabaye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho ikipe ya Rwamagana City yari yasezerewe ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo, nyuma bikagaragara ko bitari byo.
Muhire Henry Brulart yari yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Francois Regis mu mwaka wa 2021.
Muhire yagizwe umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa nyuma yo gutsinda ikizamini yahatanyemo n’abandi bakandida 5 bashakaga uyu mwanya.
Ubusanzwe Muhire afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye muri Arts in Population Studies and Development yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu yo mu Buhinde.
Today, 20th June 2022, FERWAFA has suspended Mr. Muhire Henri Brulart from his duties as General Secretary due to issues of accountability falling under the scope of his work.
Mrs.Delphine Uwanyiligira, the Legal commissioner will assume office on interim basis.
— Rwanda FA (@FERWAFA) June 20, 2022
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu