Cyuzuzo Jeanne d’Arc umunyamakuru wa KISS FM yasabwe aranakokobwa na Thierry Eric Niyigaba.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022 nyuma yuko urukundo rwe na Eric rushinze imizi aho hari hasize amezi agera kuri 11 yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba kwibanira akaramata undi nawe ntiyazuyaza.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu karere ka Huye witabiriwe n’inshuti n’umuryango wa Cyuzuzo na Niyigaba.
Abantu batandukanye bahafi buyu munyamakuru ndetse bamwe banakorana kuri KISS FM bitabiriye uyu muhango barimo Andy Bumuntu, Antoinette Niyongira, Aissa Cyiza, Sandrine Isheja Butera, Mucyo Kago Christella n’abandi.
Jeanne d’Arc afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga (International Relations).
Jeanne d’Arc ukundwa nabatari bake afite ubunararibonye mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu kuva mu 2012 kugeza 2015 nyuma yaho aza kujya ku Isango Star ahamara igihe gito ahita yerekeza kuri Royal FM mu 2016 nyuma aza kujya kuri KISS FM akaba ari naho ari kugeza uyu munsi.