Antha Biganiro umunyamakuru wa Radio10 umenyerewe ku makuru yo munda y’isi , mu kiganiro Urukiko gica kuri radio 10 yanyomoje Umunyamakuru wa Fine FM Regis Muramira wavuze ko Antha atangaza ibihuha .
Ibiganiro by’imikino ni bimwe mu biganiro bikurikirwa cyane n’abatari bacye , muri iyi minsi haravugwa kutavuga rumwe hagati y’Abanyamakuru bakora ibi biganiro yatangiye ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, ubwo Mucyo Antha yavugaga ko we n’Abanyamakuru batatu aribo Kazungu Clever bakorana , Ndayisaba Leonidas na Kayiranga Ephraim bakorera Flash FM ko aribo banyamakuru bonyine batarya ruswa, agashinja abandi Banyamakuru benshi ko barya ruswa kugira ngo babogamire uruhande runaka.
Nyuma yaho Antha Biganiro atanagarije aya makuru , ntabwo byashimishije bamwe mu banyamakuru , mu kiganiro cyo ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, Umunyamakuru Muramira Regis ukora kuri fine FM yahise anyomoza Mucyo Antha avuga ko ariwe munyamakuru uhabwa amafaranga kugira ngo abogame, ndetse anongeraho ko ari umunyabihuha wo ku rwego rwo hejuru aho yamwise Bihuha.
Antha yasubije avuga ko atangaza amakuru afitiye gihamya, anifashisha umurongo wo muri Bibiliya kugira ngo ashimangire ko avuga ukuri.
Ati “Hari abavuga ko amakuru dutangaza ari ibihuha ariko ntabwo ariko bimeze, twe dutangaza amakuru yizewe dufitiye gihamya kandi twigererayo, abavuga ko tuvuga ibihuha nibamenya ukuri kuzababatura (bazatugarukira)”.
Mucyo Antha ni umunyamakuru umaze kubaka izina mu Rwanda, nubwo inkuru atangaza ntawakwemeza ko ari ukuri , ariko ntikuyeho ko amaze kumenyerwa cyane mu gutangaza amakuru y’igura n’igurisha rw’abakinnyi mu Rwanda aba atazwi n’abantu benshi, akaba ari naho yakuye izina rya Munda y’Isi.