Umunyamakuru w’imikino Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi agiye kwerekeza ahandi

Uyu munyamakuru  yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka 1989, aba ari naho akurira.

Amakuru ahari avuga ko uyu munyamakuru yaba agiye kwerekeza hanze gukomeza kwiga ndetse akaba yanaturayo.

Nubwo bikiri ubwiru biravugwa ko bazanye numusimbura we mu kiganiro Sports bar kinyura kuri Radiyo yakoragaho ariyo B&B umwezi.

Hagenimana Benjamin  yakoze kuri Radio 10 mu biganiro by’imikino no kogeza imipira y’i Burayi, mbere gato y’uko agera kuri Radio 10 yabanje gukora kuri Radio Ishingiro ikorera mu mujyi wa Gicumbi ari naho yakuye izina Gicumbi unungubu akaba abarizwa kuri B&B FM. Uyu mugabo wamenyekanye cyane guhera mu mwaka wa 2016 ubwo yari avuye i Gicumbi agiye gukora kuri Radio 10, akundirwa bikomeye uko yogeza imikino y’i Burayi n’uburyo ageza amakuru y’imikino ku bakurikira ikiganiro yumvikanamo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *