Serena Williams Yatangaje ko agiye gusezera gukina Tennis umugore wanditse amateka mu mukino wa Tennis yatangaje ko agiye gusezera gukina uyu mukino.
Uyu ugore ubu ufite imyaka 41 yatangaje aya makuru abicishije mu kinyamakuru Vogue,kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2022 ubwo yavugaga ko agiye kwita ku muryango we urimo umukobwa we ndetse n’umugabo we Alexis Ohanian.
Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko ngiye kuba ndetse Tennis nkajya gukora ibindi by’ingenzi kuri njye. Sinari nzi ko iki gihe kizagera ariko nanone niteguye ibigiye kuza.”
Gusa si iyi mpamvu gusa kuko yanavuze ko yifuza kubyara umwana wa kabiri atakiri muri uyu mwuga wo gukina nkuko abaganga bamugiriye inama.
Yagize ati “Umwaka ushize njye na Alexis twashatse kubyara umwana wa kabiri, abaganga bambwira ko byaba byiza mbikoze ntuje, nahise mvuga ko ntazongera kubyara nkiri umukinnyi. Muri make nari nkeneye kuguma muri Tennis byeruye cyangwa kuyivamo byeruye.”
Serena Williams asoje uyu mukino ariwe mu gore wa ufatwa afatwa nka nimero ya mbere mu bihe byavuba,agafatwa nk’uwa kabiri w’ibihe byose nyuma ya Margaret Court umunya-Australia watwaye Grand Slam 24, mu gihe Serena Williams yatwaye 23.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu