Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Kwezera Olivier amaze gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Kuri icyi gicamunsi nibwo inkuru yamenyekanye ko Kwizera Olivier amaze gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi, ibi bibaye nyuma yaho agaragariye kuri instagram live mu masaha akuze y’ijoro kuri uyu wa kane.

Biravugwa ko mu ijoro ryakeye aribwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.

Ibi byose byatangiye ubwo umukobwa wigeze kuvugwa gufungisha bamwe mu bahanzi nyarwanda harimo Devis D abashinja kumufata ku ngufu, inkuru dukesha ISIMBI avuga ko uyu mukobwa ari we watangiye ari i live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

Ibi byatumye abatari bacye  bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho agace kamwe k’aya mashusho, gaherekezwa n’amagambo agira ati “ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w’Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

Iki gitekerezo cyasembuye ibitekerezaho bya benshi aho bamwe bagiye bavuga ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *