Umuraperi w’Umufaransa ‘La Fouiney’ asesekaye I Kigali(AMAFOTO)

Umuraperi w’Umufaransa La Fouine ufite inkomoka muri Maroc, usanzwe ufite izina rye bwite ritariryubuhanzi ‘Laouni Mouhid’yasesekaye i Kigali yitabiriye igitaramo giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

La Fouine akigera ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya  Kanombe  mu masaha y’umugoroba yasanganiwe n’itangazamakuru n’abandi bantu bari bagiye kumwakira .

Gusa uyu muraperi ntakintu yigeze atangariza abaraho barimo n’itangazamakuru ahubwo yahise yurizwa imodoka aragenda.

Iserukiramuco La Fouineyitabiriye  rya Africa in Colors rigiye kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.

Byitezwe ko ku wa 30 Kamena 2022 muri Kigali Radisson Blu hazabera igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye iri serukiramuco, kikazacurangamo DJ Toxxyk.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba  bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Ku wa 1 Nyakanga 2022 umunsi hazafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, hitezwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro biyambajwe.

Ku wa 2 Nyakanga 2022 uretse ibikorwa binyuranye bizaranga iri serukiramuco, hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 7 Frw ku bari kugura amatike mbere, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko ari bwo Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ rizaba risozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.

Indirimbo Ma Meilleure La Faouine yafatanyije n’umuhanzi Zaho

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *