UMURENGE KAGAME CUP:Umurenge wa Rugengabali uhagarariye akarere ka Burera watsinzwe n’Umurenge wa Kimonyi uhagarariye akarere ka Musanze.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2023 kuri Stade Ubworoherena mu mujyi wa Musanze habereye umukino wa marushanwa UMURENGE KAGAME CUP w’ishirano wahuje ikipe y’umurenge wa Rugengabali yari ihagarariye Akarere ka Burera  ndetse n’ikipe  y’umurenge wa Kimonyi yari uhagarariye Akarere ka Musanze, birangira ari ibitego 2 bya Kimonyi ku gitego 1 cya Rugengabali.

Uyu mukino wahuje aya makipe nuwo mw’itsinda ririmo Akarere ka Burera,Musanze na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru,ni mu gihe irindi tsinda rigizwe n’uturere twa Rulindo na Gicumbi.

Ikipe y’umurenge wa Rungengabali igeze aha, yari yabaye iya gatatu mu karere ka Burera, ariko kubera ikibazo cyo gukinisha abakinnyi batemewe cyaje kugaragara mu ikipe y’Umurenge wa Butaro   wari wazoje ku mwanya wa 1 ndetse n’ikipe y’Umurenge wa Cyeru  wasoje ku mwanya wa 2 nawe waje kugaragarmo ikibazo nk’icya Butaro, biza guha amahirwe Umurenge wa Rugengabali guhagararira Akarere.

Ikibazo cy’abakinnyi batemewe n’amategeko agenga irushanwa ry’UMURENGE KAGAME CUP gikunze kugaragara muri iri rushanwa aho usanga amakipe menshi nyuma y’umukino atanga ibirego bikaviramo amwe gusezerwa mu irushanwa nkuko byagenze kuri Butaro na Cyeru.

Umukino wa kabiri mu itsinda rya 1 azaba kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 ukazahuza Burera na Gakenke ukazabera  ku kibuga cya Kidaho.

Ni mugihe murindi tsinda rya Rulindo na Gicumbi umukina wazihuje wabereye i Shyorongi ku kibuga cy’imyitozo cya APR FC warangiye Rulindo yari ihagarariwe n’umurenge wa Base itsinze Gicumbi ihagarariwe n’umurenge wa Rushaki ibitego 4-1, umukino wo kwishyura  ukazaba kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023  i Gicumbi.

Ubwitabire bw’abafana bwari hejuru cyane

Visi Mayor wa Burera Mwanangu aganira na Moyar wa Musanze uko amkipe yabo ahagaze

Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze

Ikipe y’Umurengw wa Rugengabali ihagarariye Akarere ka Burera.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *