Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, mu gihugu cya Tanzania habaye impanuka y’indege yaguye mu kiyaga cya Victoria, ihitana abasaga 19.
Nyuma y’iyi mpanuka, umusore ukiri muto w’umurobyi witwa Jackson Majaliwa yakoze uko ashoboye kosa arokora abantu 24 mu bari mu ndege.
Ibi byakoze ku mitima ya benshi kugeza no kumukuru w’igihugu, Samia Suluhu Hassan, wahise amuhemba kwinjizwa mu ngabo z’igihugu zirwanira mu mazi[Marines].
Perezida Samia yategetse ko uyu musore ahabwa imyitozo yihariye ya gisirikare kugira ngo azabashe gukora neza inshingano nk’uwakoze ikosi.
Uretse kwinjizwa mu ngabo, Majaliwa kandi yahawe miliyoni y’amashilingi nk’ishimwe ry’ibyo yakoze.Dore uko Majaliwa yaje gutwarwa n’abasirikare nyuma yo kugororerwa n’umukuru w’igihugu:
A Tanzanian Fisherman (really boy) who broke open the crashed Precision Air plane to save 20 lives has been appointed by President Suluhu Samia in the Marines with immediate effect. You just have to love Tanzania.He woke up as a fisherman and slept as a government official. pic.twitter.com/vqjiQhPQb8
— Edgar Noowe (@edgarnoowe2026) November 7, 2022