Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Ngirente wabaruwe n’Umuyobozi Wungirije wa NISR

Nkuko ari gahunda iri hose mu gihugu aho hari kuba ibarura rusange ry’abaturage n’imiture , buri muturage wese akaba agomba kwibaruza, Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, na wo wabaruwe mu ibarura rusange, aho wabaruwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Ivan Murenzi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ryavugagako Umuryango wa Dr Ngirente nawo wabaruwe.

Iri tangazo ryacishijwe ku rukuta rwa Twitter Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryasobanuraga ko Dr Edouard Ngirente na Madamu we, bari kumwe n’abakarani b’ibarura babiri barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NISR, Ivan Murenzi.

Iri tangazo rigira riti Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente wabaruwe, mu gikorwa gikomeje cy’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire. Amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR.”

Si uyu muryango gusa kuko mu cyumweru gishize umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na wo ubaruwe nawe wabaruwe n’umuyobozi mukuru wa NISR.

Iri barura rusange ririkuba ku nshuro yaryo ya gatanu aho ryatangiye 16 Kanama2022 rikaba rizasozwa tariki 30 Kanama 2022 imibare izavamo ikaba izagaragaza abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ndetse n’umubare ugize abaturarwanda muri ikigihe tugezemo.


Ubwo umuryango wa Dr Eduard Ngirente na Madamu we, batangaga amakuru y’ibarura.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *